2021

Bayizere

Iyi ni minsi mitindi

Umwaka udasa n’indi

Amasaha atareshya n’andi

Huje amakuru adakuza icyizere

Kuwurasa bikaba iby’abakungu

Agacupa gakorwaho n’abahungu

Abatishoboye bashokwa n’imungu

Mu ngo nyinshi habe n’agasururu

Itahamanywa ntakwishimisha

Ubwandu bugakamba

Tuyizere.

 

Bayizere

Twizere dukaze ingamba

Ejo bizemera simpimba

Icyorezo gikajije ubukana

Dore Kovide icyaje imigera

Ntitwirare twirinde ibihuha

Amakuru abe ayahazwi

Ntituzapfira gushira

Twavuye ahakomeye

Tuyizere.

 

Tweme abasigara batwaze

Twizere Imbere ni heza

Kugerayo ni bibe intego

Ntabe ari twe tubibuza

Tuzanezwe n’ahaza.

Amabanga akaba akanananira

Mbega ubunani

Bwuje ubunebwe

Bugakeza ikinani

 

Mbuga ngari

Iminsi izira isabana

Imonyo zikayomba

Iwatwese hasaze

Mavide yivovota

Abaciwe ivata

Batabaza ubutitsa

Bana beza dukaze ingamba

Dukarabe amazi n’isabune kenshi

Dusuhuzanye nta guhana ibiganza

Ubucucike tuburwanye

Biragiye ariko birashoboka

Imboga rwatsi n’imbuto

Ntibikabure ku ndyo

Umurimo w’amaboko

Imyitozo ngororamubiri

Birongera ubudahangarwa

Kwirinda kwiheba

Isoko y’ibyishimo

Umunezero wo kwiyumva neza

 

Ubuzima bufite ubusobanuro

Agaciro kacu kazira igicu

Intwaro idusohoza iwacu

Ijabiro aho umwami atetse

Abajambajamba bakiyima

Icyi cyorezo kidatuma tuzima.

Comments

Popular posts from this blog